Temples of Memory, 2011-2018: Blog http://www.templesofmemory.org/blog en-us (C) Temples of Memory, 2011-2018 info@templesofmemory.org (Temples of Memory, 2011-2018) Tue, 22 Aug 2017 15:55:00 GMT Tue, 22 Aug 2017 15:55:00 GMT http://www.templesofmemory.org/img/s/v-5/u715678379-o682934921-50.jpg Temples of Memory, 2011-2018: Blog http://www.templesofmemory.org/blog 120 107 Charlottesville http://www.templesofmemory.org/blog/2017/8/charlottesville Charlottesville

 

That day,
it was death,
it was hate, that day,
the reminders of Destruction,
and a loud abdication of authority,
walking into town,
 in Charlottesville.


That day,
sanity was wounded,
that day,
hope was humiliated,
that day,
dreams were slaughtered,

that day,
life wore no flowers.

But Charlottesville will love,
 again,
for it never is too late,
to reclaim and celebrate,
Humanity.

Rafiki Ubaldo, Knivsta,  August 21, 2017

]]>
info@templesofmemory.org (Temples of Memory, 2011-2018) charlottesville humanity love http://www.templesofmemory.org/blog/2017/8/charlottesville Mon, 21 Aug 2017 11:28:56 GMT
Mbwire Ishimwe Nyirimana http://www.templesofmemory.org/blog/2017/3/mbwire-ishimwe-nyirimana Mbwire Ishimwe Nyirimana


Kuri
uyu munsi w’urumuri,
ndavuga ishimwe Nyirimana,
kuko adukuye ku mpama y’amaza,
n’amateka tutateruye.
Yanze ko duhera, araharana,
none twinyagambuye iki cyaduka,
cyamize ubuntu n’ubupfura,
n’umuco w’igihugu.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
we wanze iyi nkera y’amatanangabo,
akadutiza inzeso z’uruganzo,
tugakika nyamunsi,
imitaga mire;
Yanze ko dupfoba,
adupfunyikamo impagarike,
 dushibuka ibyera iteka.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
kuko ahangara intera y'amahanga,
akayibutsa ko turi Rwanda,
rw’amibukiro y’urukundo,
dusangiza umuhisi n’umugenzi.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
we ureba impanda y’igome,
akayihata uburake,
akayishyira ruhande,
ngo abone inzira,
ajye guhabura impabe;
Uko azivanye ku icuri,
niko azirinda guhemuka,
izo mponoke.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
namubande gutwaza,
abundikire iyo nzika,
yo kuduhoza ku izina,
n’intima imenya ikizira,
ubu n'ejo twange induru umu,
dusarure ijwi ry'ubwiza,
agahe n'ibihe.


Rafiki Ubaldo, Knivsta, March 23, 2017.

]]>
info@templesofmemory.org (Temples of Memory, 2011-2018) Kinyarwanda Rwanda culture genocide history love memory renaissance traditions http://www.templesofmemory.org/blog/2017/3/mbwire-ishimwe-nyirimana Fri, 24 Mar 2017 12:24:00 GMT
Ngarukiyabanditsi http://www.templesofmemory.org/blog/2016/9/ngarukiyabanditsi
Remembering Gaspard GasasiraPhoto: CNLG

Ikaramu iganza imperuka,
Ngarukiyabanditsi,
yanze ko duhera,
yandika Rwamashyongoshyo,
bundi bushya;
Ati amariba ahiye aravubutse kandi,
cyo nimushore bahu…


Twarasusumiye,
aradukabura, byanga uburake,
dushira amanga,
twitegereza isi, tuyirora isura,
tuyiga ingendo,
dutera intambwe, arahimbarwa
turanezerwa.

Yatwibye umugono,
asanga ab’isezerano, abasangirangendo,
 Shabakaka,
we na Rwabukwisi,
na Nkubili,
bose na Rwanda Rushya,
na Rushingabigwi vuba aha,
n’abahanzi isinzi,
baregerana, bakamura umurehe,
twizihira urwererane,
tuganza agahinda, turamuka kenshi,
turabibashima.

Ikaramu iganza imperuka,
 Ngarukiyabanditsi,
yimana ababyiruka, akanga ko bahera,
yanditse Rwamashyongoshyo,
bundi bushya;
Ati amariba ahiye aravubutse kandi,
cyo nimushore bahu…




To the good memory of Gaspard Gasasira, my former Editor-in-Chief, Mentor, and Friend.
Rafiki Ubaldo, Knivsta, September 9, 2016.

]]>
info@templesofmemory.org (Temples of Memory, 2011-2018) Butare CNLG Gacaca Gasasira ImvahoNshya Itangazamakuru Kigali Kinyamateka Kwibuka Minijust Mugina Rwanda genocide http://www.templesofmemory.org/blog/2016/9/ngarukiyabanditsi Fri, 09 Sep 2016 13:16:38 GMT