Ngarukiyabanditsi

September 09, 2016  •  Leave a Comment

Remembering Gaspard GasasiraPhoto: CNLG

Ikaramu iganza imperuka,
Ngarukiyabanditsi,
yanze ko duhera,
yandika Rwamashyongoshyo,
bundi bushya;
Ati amariba ahiye aravubutse kandi,
cyo nimushore bahu…


Twarasusumiye,
aradukabura, byanga uburake,
dushira amanga,
twitegereza isi, tuyirora isura,
tuyiga ingendo,
dutera intambwe, arahimbarwa
turanezerwa.

Yatwibye umugono,
asanga ab’isezerano, abasangirangendo,
 Shabakaka,
we na Rwabukwisi,
na Nkubili,
bose na Rwanda Rushya,
na Rushingabigwi vuba aha,
n’abahanzi isinzi,
baregerana, bakamura umurehe,
twizihira urwererane,
tuganza agahinda, turamuka kenshi,
turabibashima.

Ikaramu iganza imperuka,
 Ngarukiyabanditsi,
yimana ababyiruka, akanga ko bahera,
yanditse Rwamashyongoshyo,
bundi bushya;
Ati amariba ahiye aravubutse kandi,
cyo nimushore bahu…




To the good memory of Gaspard Gasasira, my former Editor-in-Chief, Mentor, and Friend.
Rafiki Ubaldo, Knivsta, September 9, 2016.


Comments

No comments posted.
Loading...

Archive
January February March April May June July August September (1) October November December
January February March (1) April May June July August (1) September October November December