Mbwire Ishimwe Nyirimana

March 24, 2017  •  Leave a Comment

Mbwire Ishimwe Nyirimana


Kuri
uyu munsi w’urumuri,
ndavuga ishimwe Nyirimana,
kuko adukuye ku mpama y’amaza,
n’amateka tutateruye.
Yanze ko duhera, araharana,
none twinyagambuye iki cyaduka,
cyamize ubuntu n’ubupfura,
n’umuco w’igihugu.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
we wanze iyi nkera y’amatanangabo,
akadutiza inzeso z’uruganzo,
tugakika nyamunsi,
imitaga mire;
Yanze ko dupfoba,
adupfunyikamo impagarike,
 dushibuka ibyera iteka.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
kuko ahangara intera y'amahanga,
akayibutsa ko turi Rwanda,
rw’amibukiro y’urukundo,
dusangiza umuhisi n’umugenzi.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
we ureba impanda y’igome,
akayihata uburake,
akayishyira ruhande,
ngo abone inzira,
ajye guhabura impabe;
Uko azivanye ku icuri,
niko azirinda guhemuka,
izo mponoke.

Mbwire ishimwe Nyirimana,
namubande gutwaza,
abundikire iyo nzika,
yo kuduhoza ku izina,
n’intima imenya ikizira,
ubu n'ejo twange induru umu,
dusarure ijwi ry'ubwiza,
agahe n'ibihe.


Rafiki Ubaldo, Knivsta, March 23, 2017.


Comments


Archive
January February March April May June July August September (1) October November December
January February March (1) April May June July August (1) September October November December